Jeremiah 30:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakize, nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo, nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu. Sinzabura kubahana ariko nzaca inkoni izamba.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize, — uwo ni Uhoraho ubivuze — ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo, ariko wowe sinzagutsemba. Ahubwo nzaguhana uko bikwiye, kuko sinakureka ntaguhannye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.”