Jeremiah 30:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura abakomoka kuri Yakobo mu gihugu cyabo, nzagirira impuhwe imiryango yabo, wa murwa uzongera kubakwa mu matongo yawo. Ingoro ya cyami izubakwa aho yari iri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Nzavugurura amahema ya Yakobo, abayatuye mbagirire impuhwe: buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo, na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by'aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk'uko yari isanzwe.