Jeremiah 30:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndabona buri wese yasuherewe. Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba, ni umunsi utagira undi bihwanye, ni igihe cy'umubabaro w'abakomoka kuri Yakobo, nyamara bazawurokoka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye, nta wundi usa na wo. Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy'umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.