Jeremiah 30:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Uwo munsi nugera nzahambura umuzigo bahetse nywuvane ku bitugu byabo, nce imigozi yari iwuhambiriye. Abanyamahanga ntibazabagira inkoreragahato ukundi,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
(Uwo munsi — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze — nzamukura ku buretwa bwamushenguraga ijosi, ingoyi zabwo nzicagagure; yoye kuzongera guhakwa n’abanyamahanga ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,