Jeremiah 31:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwa mahanga mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho, nimuryamamaze mu bihugu bya kure muti: “Uwatatanyije Abisiraheli ni we uzabakoranya, azabarinda nk'uko umushumba aragira umukumbi we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho, muryamamaze mu ntara za kure, mugira muti «Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije, azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk'umwungeri uragira umukumbi we.’