Jeremiah 31:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazaza baririmbana ibyishimo ku musozi Siyoni, bazishimira ineza y'Uhoraho. Bazishimira ingano na divayi n'amavuta, bazishimira amatungo magufi n'amaremare. Bazaba nk'umurima uvomererwa, ntibazongera kubabara ukundi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni; bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho: ingano, divayi nshyashya n’amavuta, amatungo magufi n’amaremare. Baziyumvamo ubuzima bushya nk’ubusitani buvomerewe neza, ntibazongera kunanirwa ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na bo bazaza baririmbire mu mpinga y'i Siyoni bashikiye ubuntu bw'Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n'amavuta ya elayo, n'ubwagazi bw'umukumbi n'ubw'ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk'umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.