Jeremiah 31:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Induru yumvikaniye i Rama, humvikanye n'amarira n'umuborogo mwinshi, Rasheli araririra abana be, yanze guhozwa kuko batakiriho.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: I Rama harumvikanira ijwi ry’amaganya n’imiborogo ikomeye: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry'umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.”