Jeremiah 31:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Uhoraho aravuga ati: “Rekera aho kurira wihanagure amarira, koko imirimo yawe nzayiguhembera, abana bawe bazagaruka bavuye mu gihugu cy'abanzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Rekeraho wikomeza kuganya, hanagura amarira ku maso yawe! Uhawe ingororano y’umubabaro wawe — uwo ni Uhoraho ubivuze — abana bawe bazagaruka bave mu gihugu cy’abanzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n'amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy'ababisha.