Jeremiah 31:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Urubyaro rwa Efurayimu ni abana nkunda, ni abana banjye natonesheje. Iyo bibaye ngombwa ndabahana, ndabahana nubwo mbahoza ku mutima. Nkomeza kubakunda, sinakwihanganira kutabagirira impuhwe.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
— Ese Efurayimu ntakiri umwana wanjye nkunda, umwana rwose nihitiyemo? Buri gihe ntekereje kumuhana, numva anteye impuhwe. Mbega igishyika mufitiye! Ndamukunda, koko ndamukunda cyane, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.