Jeremiah 31:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntabwo rizaba rimeze nk'irya kera nagiranye na ba sekuruza igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri, kuko bo bishe Isezerano ryanjye nubwo ndi umuyobozi wabo. Ni jye Uhoraho ubivuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga.