Jeremiah 31:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzabacengezamo amategeko yanjye nyandike mu mitima yabo, nzaba Imana yabo na bo bazaba abantu banjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’