Jeremiah 31:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntawe uzongera kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo «Menya Uhoraho», kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”