Jeremiah 31:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho ategeka izuba ngo ribe urumuri rw'amanywa, ategeka ukwezi n'inyenyeri ngo bimurike nijoro. Atuma inyanja yihinduriza n'umuraba ugahorera, uwo ni we Uhoraho Nyiringabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Umugaba w’ingabo, we waremye izuba ngo ribe urumuri rw’amanywa, agashyiraho ukwezi n’inyenyeri mu mwanya wabyo kugira ngo bimurikire ijoro, akaba ari we utera inyanja kwivumbagatanya, imivumba igahogera, avuze atya:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati