Jeremiah 32:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Kera wakoreye ibimenyetso n'ibitangaza mu gihugu cya Misiri, ndetse no muri iki gihe uracyabikora, haba mu Bisiraheli cyangwa mu mahanga yose. Ibyo byatumye uba ikirangirire kugeza n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Wigaragaje mu gihugu cya Misiri, uhakora ibitangaza n’ibimenyetso bikiratwa muri Israheli no mu bantu bose kugeza na n’ubu; bityo wihesheje izina ry’ikirangirire, nk’uko bigaragara muri iki gihe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni wowe washyize ibimenyetso n'ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n'ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk'uko biri n'uyu munsi.