Jeremiah 32:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Dore Abanyababiloniya bazengurukije umurwa ibirundo by'ibitaka kugira ngo bawutere. None kubera inkota n'inzara n'icyorezo, bagiye gufata umurwa. Koko rero iryo wavuze ryaratashye nk'uko nawe ubyirebera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore abanzi bacu barunze igitaka iruhande rw’inkike z’umugi bazuririraho badutera; none kubera inkota, inzara n’icyorezo, umugi ugiye gutabwa mu maboko y’Abakalideya bawurwanya. Iryo wavuze riratashye kandi nawe urabiruzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“ ‘Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n'inzara n'icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.