Jeremiah 32:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyababiloniya bagose uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike. Bazatwika n'amazu abantu batambiragamo ibitambo bya Bāli hejuru yayo, bakahaturira izindi mana amaturo asukwa ku buryo bandakaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abakalideya bagose uyu mugi bazawinjiramo bawutwike; ukongokane n’ibisenge by’amazu batwikiragaho amaturo ya Behali, n’ibyo baturiragaho ibitambo biseswa basenga ibigirwamana kugira ngo banshavuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n'amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y'ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’