Jeremiah 32:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sedekiya umwami w'u Buyuda yari yarafunze Yeremiya amuhora ibyo yahanuye ngo Uhoraho yavuze ati: “Uyu mujyi ngiye kuwugabiza umwami wa Babiloniya awufate.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sedekiya, umwami wa Yuda, yari yamufunze amwihaniza ati «Ni kuki uhanura ngo Uhoraho avuze atya: Ngiye kugabiza uyu mugi umwami w’i Babiloni maze awigarurire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko Sedekiya umwami w'u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni kandi azawigarurira,