Jeremiah 32:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Kuva mu buto bwabo Abisiraheli n'Abayuda bakoze ibibi gusa, ndetse nta kindi Abisiraheli bakoze uretse kundakaza kubera ibigirwamana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, kuva mu bwana bwabo, Abayisraheli n’Abayuda bakoze ibyo nanga gusa; Abayisraheli baranshavuje kubera imigenzereze yabo — uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko Abisirayeli n'Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw'imirimo y'amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.