Jeremiah 32:35 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bubatse ahasengerwa Bāli mu kabande ka Hinomu, batambira ikigirwamana Moleki abahungu babo n'abakobwa babo, kandi ntarigeze mbibategeka cyangwa ngo ntekereze ko bakora ikibi nk'icyo kiyobya Abayuda.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bubakiye Behali urutambiro mu kabande ka Bene Hinomi, kugira ngo batwikire Moleki abahungu babo n’abakobwa babo; ibyo kandi sinigeze mbisaba, sinigeze natekereza gukoresha iryo shyano riyobya Yuda!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n'abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.”