Jeremiah 32:40 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzagirana na bo Isezerano rihoraho, sinzareka kubagirira neza. Nzabatoza kunyubaha kugira ngo batazanyimūra.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzagirana na bo isezerano rihoraho, sinzareka kubitaho kugira ngo mbagirire neza; nzabatera kunyubaha mu mutima wabo, maze boye kunyitarura bibaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.