Jeremiah 33:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Muri iki gihugu kimeze nk'ikidaturwa, ntikibemo abantu n'amatungo, kizongera kigire inzuri abashumba baragiramo imikumbi yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Muri aya matongo atagira abantu n’amatungo no mu migi yaho yose, hazongera hubakwe ibiraro maze abashumba babicyuremo amatungo yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Aha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro by'abashumba aho bazacyura imikumbi yabo.