Jeremiah 33:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko inyenyeri n'umusenyi wo ku nyanja bidashobora kubarurwa, ni na ko nzagwiza abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi n'umubare w'abatambyi bakomoka kuri Levi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko ibinyarumuri byo mu kirere badashobora kubibara, n’umusenyi wo mu nyanja ntibashobore kuwupima, ni ko nzagwiza abakomoka kuri Dawudi, umugaragu wanjye n’abalevi bankorera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nk'uko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, n'umusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, n'Abalewi bankorera.’ ”