Jeremiah 33:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese wumvise ibyo aba bantu bavuga? Baravuga ngo natereranye Abisiraheli n'Abayuda, imiryango ibiri nitoranyirije. Basuzugura ubwoko bwanjye bakabafata nk'aho atari abantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nk’uko ubyibonera, bariya bantu bibwira ko Uhoraho yatereranye ya miryango ibiri yihitiyemo. Ni yo mpamvu basuzugura umuryango wanjye, kuko kuri bo utakiri igihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo ‘Ya miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.’ Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho.