Jeremiah 33:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko nakoze ibyo, ni na ko nzakomeza Isezerano nagiranye n'urubyaro rwa Yakobo n'urw'umugaragu wanjye Dawidi. Nzatoranya umwe wo mu rubyaro rwa Dawidi, kugira ngo ategeke abakomoka kuri Aburahamu na Izaki na Yakobo. Nzagarura abajyanywe ho iminyago mbagirire imbabazi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
natererana nte inkomoko ya Yakobo n’iy’umugaragu wanjye Dawudi? Ese ubwo nareka gutora mu buzukuru be abatware b’umuryango wa Abrahamu, Izaki na Yakobo? Oya, nzabagarura, kuko nabagiriye impuhwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ni ho naca urubyaro rwa Yakobo n'urwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.’ ”