Jeremiah 33:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bashatse kurwanya Abanyababiloniya, nyamara ibyo byatumye uyu mujyi wuzura imirambo y'abo nicishije uburakari bwanjye. Bityo uyu mujyi nywutera umugongo kubera ubugome bw'abawutuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mubone uko murinda Abakalideya. Nyamara ntibizabuza uyu mugi kuzura intumbi z’abo nzaba nishe kubera umujinya n’uburakari bwanjye, kuko ntakibitayeho bitewe n’ubugome bwabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
iti ‘Baje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi z'abantu, abo nicishije uburakari bwanjye n'umujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.