Jeremiah 33:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeruzalemu izatuma nezerwa, izampesha ikuzo n'icyubahiro mu mahanga yose yo ku isi. Ayo mahanga niyumva ibyiza byose nakoreye abatuye Yeruzalemu, azagira ubwoba ahinde umushyitsi bitewe n'amahoro mpaye uyu mujyi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izina rya Yeruzalemu rizaba izina ry’ibyishimo; izampesha icyubahiro n’ububengerane imbere y’amahanga yose y’isi. Igihe azamenya ibyiza byose ngiye gukorera Yuda na Israheli, azashya ubwoba, ahindagane kubera ibyo byiza byose n’amahoro nzabahundagazaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry'ishimwe n'icyubahiro imbere y'amahanga y'isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n'ineza yose n'amahoro yose nywuhaye.’