Jeremiah 34:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
‘Buri mwaka wa karindwi, umuntu wese ajye aha ukwishyira ukizana umuvandimwe we w'Umuheburayi yagize inkoreragahato mu myaka itandatu. Nyamara ba sokuruza ntibanyumviye ngo babyiteho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Nyuma y’imyaka irindwi, buri muntu muri mwe azarekura umuvandimwe we w’Umuhebureyi uzaba yarishyize mu maboko ye; azakubera umugaragu imyaka itandatu, hanyuma umurekure.’ Ariko abasokuruza banyu ntibabyumvise, nta bwo banteze amatwi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese w'Umuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.’ Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi.