Jeremiah 34:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ahubwo uzisazira amahoro, woserezwe imibavu nka ba sokuruza, abami bakubanjirije ku ngoma. Abantu bazakuririra bavuga bati: ‘Mbega ishyano! Umwami wacu yapfuye.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzipfira neza, maze bazakose n’imibavu, nk’uko bosheje abakurambere bawe bakubanjirije ku ntebe ya cyami. Bazakuririra bagira bati ’Mbega ibyago, mutegetsi wanjye!’ Ni koko, ni jye ubikweruriye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ntuzicwa n'inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.