Jeremiah 35:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Itegeko ryo kutanywa divayi Yonadabu mwene Rekabu yahaye abana be bararikurikije. Kugeza n'uyu munsi ntabwo banywa divayi kubera ko bumviye itegeko rya sekuruza. Nyamara jye sinahwemye kuvugana namwe, ariko ntimwigeze mwita ku byo mbabwira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yonadabu mwene Rekabu yasize abujije abana be kunywa divayi, barabyubahiriza. Bumviye amabwiriza y’umukurambere wabo, ntibigera na rimwe banywa divayi kugeza na n’ubu. Nyamara jyewe wakomeje kubabwira mbihanangiriza ubudahwema, ntimwigeze munyumvira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n'ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.