Jeremiah 35:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ati: ‘Dore ngiye guteza abantu bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu ibyago byose nagambiriye, kubera ko nababwiye bakica amatwi, nabahamagara bakaninira.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli agize ati ’Ubu, ngiye guteza Yuda n’abaturage ba Yeruzalemu ibyago byose nabageneye, kuko nababwiye ntibanyumve, nanabahamagara ntibanyitabe.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ”