Jeremiah 35:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimuzubake amazu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu. Ntimugomba gukora ibyo byose ahubwo muzabe mu mahema igihe cyose muzabaho. Bityo muzaramira mu gihugu murimo nk'abimukira.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ntimuzubake inzu, ntimuzabibe imbuto cyangwa ngo muhinge imizabibu, muri ibyo byose ntimuzagire icyo mutungamo; ahubwo muzature mu mahema igihe cyose muzaba mukiriho kugira ngo muzashobore kuramba muri iki gihugu mutuyemo.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ntimuzubake n'amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’