Jeremiah 36:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko igihe abantu bari bateze amatwi bari mu rugo rw'Ingoro y'Uhoraho, Baruki asoma umuzingo w'igitabo warimo ya magambo yabwiwe na Yeremiya. Yawusomeye mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wari umunyamabanga w'ibwami. Icyo cyumba cyari mu nkike ya ruguru, hafi y'irembo ry'Ingoro y'Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Baruki asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya. Bari mu ngoro, mu cyumba cya Gemariyahu mwene Shafani umunyacyubahiro, mu nkike ya ruguru, ahagana mu mwinjiro w’Umuryango Mushya w’Ingoro y’Uhoraho. Rubanda rwose rwashoboraga kumva.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani w'umwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka, ayasomera imbere ya rubanda rwose.