Jeremiah 36:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abayobozi batuma Yehuda mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi ngo abwire Baruki ati: “Zana wa muzingo w'igitabo wasomeye abantu.” Baruki mwene Neriya afata wa muzingo w'igitabo arawubashyira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko abo banyacyubahiro bose batuma kuri Baruki, bamwoherezaho Yehudi mwene Netaya, na Shelemiya mwene Kushi, kumubwira bati «Fata icyo gitabo wasomeye rubanda, maze uze.» Baruki, mwene Neriya, afata icyo gitabo, maze arabasanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati “Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.” Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba.