Jeremiah 36:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayobozi bamaze gushyira umuzingo w'igitabo mu cyumba cy'umwanditsi Elishama, baherako bajya ibwami maze batekerereza umwami ayo magambo yose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko babika icyo gitabo mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, hanyuma basanga umwami iwe, bamutekerereza ibyari byabaye byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama w'umwanditsi, babwira umwami amagambo yose.