Jeremiah 36:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwami yohereza Yehudi kuzana wa muzingo w'igitabo, awukura mu cyumba cy'umwanditsi Elishama. Yehudi awusomera umwami n'abayobozi bose bari bahagaze iruhande rw'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami yohereje Yehudi gushaka icyo gitabo, akizana agikuye mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, maze agisomera umwami n’abatware bose bari bahagaze bamukikije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama w'umwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami n'ibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rw'umwami.