Jeremiah 36:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzamubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo watwitse uyu muzingo w'igitabo unshinja ko nanditsemo ko umwami wa Babiloniya azatera iki gihugu akakirimbura, agatsemba n'abantu n'amatungo bikirimo.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho Yoyakimu, umubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Wowe watwitse cya gitabo unshinja ko nanditsemo ngo umwami w’i Babiloni azaza kuyogoza iki gihugu, atsembe abantu n’inyamaswa!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na Yehoyakimu umwami w'u Buyuda umuhanurire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti “Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami w'i Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu n'amatungo bishiraho?”