Jeremiah 36:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero dore ibyo Uhoraho avuze ku byerekeye Yoyakimu umwami w'u Buyuda: nta n'umwe wo mu rubyaro rwe uzicara ku ntebe ya Dawidi. Umurambo we uzajugunywa ku gasozi waname ku zuba, utondweho n'ikime cya nijoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami w'u Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cy'izuba ry'amanywa no mu mbeho y'ijoro.