Jeremiah 36:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzamuhana we n'urubyaro rwe n'ibyegera bye mbahora ubugome bwabo. Byongeye kandi, bo n'ab'i Yeruzalemu n'abo mu Buyuda nzabateza ibyago nagambiriye, kuko mwanze kunyumvira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
We ubwe, abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira ibyaha byabo; maze bo ubwabo, abaturage ba Yeruzalemu n’aba Yuda, nzabateze ibyago bikomeye byose nakomeje kubakangisha, ariko bakanga kunyumva.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nzamuhana we n'urubyaro rwe n'abagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo n'abatuye i Yerusalemu n'abantu b'i Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.’ ”