Jeremiah 36:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu kwezi kwa cyenda k'umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, ni bwo abantu bose b'i Yeruzalemu n'abo mu yindi mijyi y'u Buyuda batangaje umunsi wo kwigomwa kurya bari imbere y'Uhoraho, kugira ngo bamutakambire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, bahamagaza abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu migi ya Yuda bazaga i Yeruzalemu, kugira ngo basibe kurya imbere y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu b'i Yerusalemu bose n'abantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu y'u Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere y'Uwiteka.