Jeremiah 37:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yeremiya arasubiza ati «Urabeshya, singiye mu Bakalideya!» Nyamara ariko Yiriya ntiyashaka kumwumva, ahubwo aramufata amujyana imbere y’abatware.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yeremiya aramuhakanira ati “Urambeshyera, simbacikira mu Bakaludaya.” Ariko ntiyamwumvira. Nuko Iriya afata Yeremiya, amushyira ibikomangoma.