Jeremiah 37:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w'u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z'umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Umwami wa Yuda wabohereje ngo mungishe inama, muzamubwire muti ’Ingabo za Farawo zahagurutse mu Misiri zije kubatabara, zizasubira mu gihugu cyazo cya Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Uku abe ari ko muzabwira umwami w'u Buyuda wabantumyeho kumbaza muti: Dore ingabo za Farawo zahagurukiye kubatabara, zizasubira muri Egiputa mu gihugu cyazo.