Jeremiah 38:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Sedekiya atumiza umuhanuzi Yeremiya, bamumusangisha ku muryango wa gatatu w'Ingoro y'Uhoraho. Nuko umwami abwira Yeremiya ati: “Hari icyo nshaka kukubaza ntugire icyo umpisha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami Sedekiya ategeka ko bamushakira Yeremiya bakamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Umwami abwira Yeremiya, ati «Hari icyo ngiye kukubaza, ntukimpishe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w'inzu y'Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.”