Jeremiah 38:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze: nuyoboka ibyegera by'umwami wa Babiloniya nta cyo uzaba, kandi n'uyu mujyi ntuzatwikwa. Wowe ubwawe n'umuryango wawe muzabaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yeremiya abwira Sedekiya, ati «Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Nusohoka ku bwawe, ugasanga abatware b’ingabo z’umwami w’i Babiloni, uzarokora ubuzima bwawe, kandi uyu mugi ntuzatwikwa, ndetse uzabaho wowe n’abo mu muryango wawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yeremiya abwira Sedekiya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nusanga ibikomangoma by'umwami w'i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n'ab'inzu yawe.