Jeremiah 38:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Uhoraho aravuga ati: ‘Uzasigara muri uyu mujyi azicishwa inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Nyamara uzawusohokamo akifatanya n'Abanyababiloniya azabaho, yishimire ko yarokotse.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yaravugaga ati «Uhoraho avuze atya: Umuntu wese uzaguma muri uyu mugi, azicwa n’inkota, n’inzara n’icyorezo; ariko uzawuvamo akayoboka Abakalideya azabaho, azashimishwa n’uko yarokoye ubugingo bwe, maze yibereho!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ”