Jeremiah 38:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeremiya aramusubiza ati: “Humura ntibazabakugabiza. Ndakwinginze umvira ijwi ry'Uhoraho ukore icyo nkubwiye, kandi bizakumerera neza nta cyo uzaba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yeremiya arasubiza ati «Nta cyo bazagutwara; gusa wowe tega amatwi ijwi ry’Uhoraho, wumve icyo nkubwira, bityo uzabaho mu mahoro, ukize ubuzima bwawe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Yeremiya ati “Ntibazagutanga. Ndakwinginze, umvira ijwi ry'Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama.