Jeremiah 38:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeremiya arongera aramubwira ati: “Abagore bawe bose n'abahungu bawe bazabashyira Abanyababiloniya, nawe ntuzabava mu nzara ahubwo umwami wa Babiloniya azagushyira muri gereza, uyu mujyi na wo uzatwikwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, abagore bawe bose n’abana bawe bazashyirwa Abakalideya; kandi nawe ntuzabava mu nzara, uzafungwa ugume mu maboko y’umwami w’i Babiloni, naho uyu mugi wo, uzatwikwa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Kandi bazajyana abagore bawe bose n'abana bawe babashyire Abakaludaya, nawe ntuzabava mu maboko ahubwo uzajyanwa n'ukuboko k'umwami w'i Babuloni, kandi uyu murwa uzatwikwa ari wowe uzize.”