Jeremiah 38:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ibyegera byose by'umwami bijya kubaza Yeremiya, na we abasubiza nk'uko umwami yamutegetse. Baramwihorera kuko nta wari wumvise icyo yavuganye n'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, abatware bose baje kubaza Yeremiya, maze mu kubasubiza ntiyarenga ku mabwiriza y’umwami; bityo na bo ntibirirwa bamuhata, ikiganiro cy’umwami kiguma mu ibanga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ibikomangoma byose bisanga Yeremiya biramubaza, na we abibwira amagambo ahwanye n'ibyo umwami yamutegetse byose. Maze barorera kuvugana na we, kuko ari nta cyo bamenye.