Jeremiah 39:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu kwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu barayigota.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda, ni bwo Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yazanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu, maze umugi arawugota.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w'u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yaje azanye n'ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.