Jeremiah 39:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Genda ubwire Ebedimeleki w'Umunyakushi uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore ngiye gusohoza ibyo navuze kuri uyu mujyi, nyamara si ibyiza ahubwo ni ibibi. Ibyo bizasohozwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Genda ubwire Ebedi Meleki w’Umunyakushi uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Ngiye kurangiriza kuri uyu mugi amagambo yanjye yose nawuvugiyeho, awuteze ibyago aho kuwuha guhirwa. Icyo gihe kandi uzaba ubyirebera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.