Jeremiah 4:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe Uhoraho azabwira abantu b'i Yeruzalemu ati: “Umuyaga utwika uzaturuka mu misozi yo mu butayu, uzahuha werekeje aho aba bantu banjye bari. Ntuzaba ari umuyaga woroheje nk'utuma bagosora imyaka,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe Uhoraho azabwira uwo muryango na Yeruzalemu, ati «Ngaha umuyaga ugurumana uturutse mu butayu, unyura mu mpinga z’imisozi ugana umuryango wanjye. Nta bwo ari umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe ubu bwoko n'ab'i Yerusalemu bazabwirwa ngo “Nimurebe umuyaga utwitse uturutse mu misozi yo mu butayu utera umukobwa wanjye, ari bo bantu b'ubwoko bwanjye, si uwo kugosora cyangwa gutunganya,